Apace news

Apace news Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Apace news, Construction Company, Rwamagana.

Interlocking bricks đź§± ni amatafari yubakwa nta sima ikoreshejwe akagabanya igiciro kinzu kukigero cya 50% na 60% yigihe wagakoresheje kubaka birashoboka knd birahendutse

12/04/2022
15/07/2021

Hi my friends I am back

power of interlokingbricks
12/01/2021

power of interlokingbricks

0788548965
12/01/2021

0788548965

interloking bricks
12/01/2021

interloking bricks

10/12/2020
04/04/2017
12/06/2016

Niba ufite ibyo kurya, ukagira ibyo
kwambara,ndetse naho kuba urusha
ubukire abantu 75% hano kwisi.
Niba ufite amafaranga mu mufuka, ukaba
ushobora kujya aho ushatse igihe
ushatse uri mubantu 18% bakize hano kwisi.
Niba uri mu*ima ukaba utarwaye ufite
amahirwe kurusha abantu miliyoni
batazarangiza iki cyumweru badapfuye.
Niba ushobora gusoma ibi, ugashobora
kubyumva, urusha amahirwe abantu miliyoni eshatu kwisi badashobora
gusoma , batabona, cyangwa barwaye
mu mutwe kuburyo nta bwenge bwo
gusoma no kumva ibyo basomye bafite.
Ubu*ima si uguhora uganya kubera ibyo
udafite, ahubwo ni ukumenya no gushimira iyaturemye kubera ibyo dufite.

20/04/2016

Dore inama 30 z’ingenzi zagufasha
kubaho neza no gutera imbere.
=======================
(wirengagije nakamwe waba uhombye)

1.Nuhura n'ikibazo jya ugerageza
kwihangana wumve ko ibibi n'ibyiza
bigomba gusimburana.

2.Jya ugerageza kubaho ufite intego mu
bu*ima bwawe, uhore utekereza icyo
wumva ugomba guharanira kugeraho
kandi koko ukoreshe imbaraga n’umutima
wawe wose ngo ubashe kukigeraho.

3.Jya wihutira kwemera ikosa igihe
warikoze kandi uhite urisabira imbabazi
bizagufasha mu mibanire yawe n'abandi
kandi ntukumve ko gusaba imbabazi
wakosheje bigusuzuguza ahubwo
bikugaragaza nk’uwanga umugayo.

4.Umuntu nakugirira neza
ntukabyibagirwe kandi kumushimira
nabyo ni ingenzi. Jya umu*irikana kandi
nubishobora umwiture inshuro nyinshi
ibyo yagukoreye.

5.Icyo udafite ntukakibare mubyawe mu
gihe utarakibona kandi n’icyo ufite intego
yo kugeraho ntugacike intege kuko ntawe
uvuma iritararenga.

6.Umuntu naguhemukira ntukigorere
umutima umupangira kwihorera ahubwo
ujye umwereka ko uri imfura we ahubwo
bimutere kubona ububwa bwe no kwicuza,
kuko umutima wuzuye uburakari no
kwihorera wangiza nyirawo uwahemutse
yiturije.

7.Ikikubaho ukabona ntacyo
wagihinduraho ujye utuza ukireke cye
kugutera umwanya, wumve ko ugomba
kucyakira ukikomereza ubu*ima
ugatekereza icyakugirira akamaro.

8.Jya ugerageza buri munsi ushire hari
icyo ugusiye ryaba isomo ry'ubu*ima
cyangwa mu mutungo usanzwe, nujya
usoza umunsi jya wicara utekereze aho
wakoze neza n’aho wagize imbaraga nke
ushake n’ingamba z’umunsi ukurikiyeho.

9.Niwunguka inshuti ujye uyubaha kandi
uyifate neza kuko hari igihe yakugirira
akamaro mu bu*ima buri imbere, burya
ngo inshuti nziza yakurutira feza na
zahabu.

10.Jya ushaka ubutunzi ariko ntubuhe
agaciro kurusha inshuti n'abavandimwe
kuko nicyo kiruta byose, kuko
abavandimwe n’inshuti ni umutungo
uhenze amafaranga n’ibindi bintu
bitabasha kugura.

11.Jya umenya ko umuryango wawe ari
umugisha uwufate neza kuko hari benshi
bawubuze kandi ntacyo wawunganya.

12.Umuntu naguhemukira ntukazuyaze
kumubabarira kuko aribyo bizaguha
amahoro n'umutuzo ku mutima kandi
n'uwo ubabariye ukaba umubohoye.

13.Ntukiruke ku byagusize ahubwo ujye
ugerageza gukora neza ibisigaye, umenye
urwego urimo we kwirukira iby’abandi
kandi mudahuje amateka n’ubushobozi.

14.Nujya usaba Imana ikintu ukakibona
ujye wibuka kuyishima ariko n'unakibura
wibuke byinshi yagukoreye wumve ko hari
impamvu kuko nk’uko umubyeyi yima
umwana urwembe n’urushinge ngo
bitamukomeretsa, hari ibyo ushobora
gusaba Imana ikabikwima kuko ibona
atari byiza kuri wowe.

15.Jya ugerageza kugira gahunda kandi
wite iteka ku bifite akamaro kurusha
ibindi, we kuba nyamujya iyo bigiye ngo
nibakubwira ibirori cyangwa ikindi
kidasanzwe utapanze uhite ushiduka wice
akazi n’izindi gahunda zari kukugirira
akamaro.

16.Jya ugira neza utagamije ku*iturwa
ahubwo ubikorere ko ari byiza.

17.Jya wiyitaho umenye ibyo ukeneye
n'ibyagirira ubu*ima bwawe akamaro
umenye ko nta muntu wundi
wabikumenyera nkawe ubwawe.

18.Jya ugerageza kubera abo mubana
urugero, abo mwigana cyangwa abo
mukorana usange bose bakwita umwana
mwiza kandi bagusabira umugisha.

19.Jya uvuga ukuri kukurimo igihe cyose
ubona ko hari icyo kwakiza utitaye kuri
bake bakureba nabi kuko n'ubwo kuryana
kurakiza.

20.Jya ufata umwanya uri wenyine
witekerezeho, urebe aho wavuye n'ibyo
wanyuzemo, wibuke abo
mwabinyuranyemo, urebe aho ugeze n’aho
ugana maze bigufashe gutekereza ku
hazaza hawe ndetse bigufashe no
kuhategura.

21.Jya wihutira kumva ariko witondere
kuvuga kuko akarimi burya kabamo
uburozi buhumanya nyirabwo,
kakanabamo ifunguro rigaburira imitima
ishonzeye ibyiza. Jya ukunda kuvuga
akenshi ibyagirira abandi akamaro wirinde
kubakomerekesha amagambo.

22. Nujya utera intambwe ntukirengagize
abo mwabanye, abo mwiganye, abo
mwakoranye kuko burya ibihe birahinduka
kandi ntibijya inama. Ikindi nawe
ntuzakire ngo wibagirwe gukinga, amateka
yawe azagufasha gukomeza gutera
imbere.

23.Burya abatumva ibintu kimwe si
abanzi, nujya ubona umuntu afite
imyumvire idafututse ntukamwiceho
ahubwo jya wihangana umube hafi
akubonereho umugisha wo guhinduka.

24.Jya ugerageza gusoma no gushakisha
amakuru n'ibitekerezo ahantu
hatandukanye, umenye aho isi igeze
ndetse unamenye ibyo abandi bakurusha
ugerageze kubashyikira.

25.Jya uhora uharanira ko buri wese
yakubera inshuti, ugerageze guha ikaze
buri muntu kuri wowe, akwisangeho
mufashanye kandi mwungurane
ibitekerezo uzabona ko nta kiruta icyo mu
bu*ima kuko aho ugiye hose ubona
wisanga.

26.Jya ugerageza kwiyakira uko uri ariko
uharanire kugera kure hashoboka,
unyurwe n’urwego ugezeho ariko uhore
unakora cyane ngo ubashe kugera ku
rwisumbuyeho.

27.Ntugatinye gukora ikintu ngo ni uko
kigoye kuko nta kizima wabona utiyushye
akuya ndetse nta n’itwari ibaho
itararwana urugamba, kuko intsinzi
iboneka nyuma yo kwitanga no
gushikama ku rugamba.

28.Mu byemezo bikomeye ujya ufata mu
bu*ima, jya ufata umwanzuro ku giti
cyawe ukurikire umutimanama wawe kuko
ni wowe u*i ibyo ukeneye, intego ufite
ndetse n’uwo wifuza kuzaba we.

29.Uwo waba uriwe wese ntukikanyize ngo
urakomeye kuko ntawigira, ejo ushobora
kwisanga wakeneye ubufasha bukomeye
kuri umwe wajyaga usuzugura kandi iyo
unicishije bugufi nibwo wubahwa
n’abakubona bose.

30.Jya u*irikana ko ubu bu*ima bufite
iherezo, uharanire kuzasiga inkuru nziza
imusozi. Ntukumve ko kubaho ari
ukuramuka kuko iyo ubayeho neza ubana
n’abandi mu mahoro, na nyuma y’ubu
bu*ima ukomaza kubaho no kujya uba
urugero benshi bigiraho byinshi.

IMANA IBAFASHE.

Address

Rwamagana

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Apace news posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share